الصافات
As-Saaffaat
Translation: Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association · Open the surah
بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
وَٱلصَّٰٓفَّٰتِ صَفّٗا
Open ayah 37:1Ndahiye (abamalayika bahagaze) ku mirongo itunganye (basenga).
فَٱلزَّٰجِرَٰتِ زَجۡرٗا
Open ayah 37:2N’abajyana ibicu (babyerekeza aho Allah ashaka).
فَٱلتَّٰلِيَٰتِ ذِكۡرًا
Open ayah 37:3N’abasoma (amagambo ya Allah) basingiza (Nyagasani wabo).
إِنَّ إِلَٰهَكُمۡ لَوَٰحِدٞ
Open ayah 37:4Mu by’ukuri Imana yanyu ni imwe.
رَّبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا وَرَبُّ ٱلۡمَشَٰرِقِ
Open ayah 37:5Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, akaba na Nyagasani w’uburasirazuba bwose[1].
- Izuba rirasira mu duce 365, rikanarengera mu duce 365, ari byo bingana n’iminsi igize umwaka. Buri munsi rirasira mu gice gishya kugeza umwaka urangiye, hanyuma rikazagaruka aho ryahereye nyuma y’umwaka.
إِنَّا زَيَّنَّا ٱلسَّمَآءَ ٱلدُّنۡيَا بِزِينَةٍ ٱلۡكَوَاكِبِ
Open ayah 37:6Mu by’ukuri ikirere cyegereye isi twagitakishije inyenyeri.
وَحِفۡظٗا مِّن كُلِّ شَيۡطَٰنٖ مَّارِدٖ
Open ayah 37:7Tunakirinda buri shitani ryose ryigometse (dukoresheje ibishashi by’umuriro).
لَّا يَسَّمَّعُونَ إِلَى ٱلۡمَلَإِ ٱلۡأَعۡلَىٰ وَيُقۡذَفُونَ مِن كُلِّ جَانِبٖ
Open ayah 37:8Ntashobora (amashitani) kumviriza (ibivugwa n’) abanyacyubahiro bo hejuru (abamalayika), kubera ko aterwa (ibishashi) mu mpande zose.
دُحُورٗاۖ وَلَهُمۡ عَذَابٞ وَاصِبٌ
Open ayah 37:9Bigamije kuyirukana. Kandi (no ku munsi w’imperuka) azahanishwa ibihano bihoraho.
إِلَّا مَنۡ خَطِفَ ٱلۡخَطۡفَةَ فَأَتۡبَعَهُۥ شِهَابٞ ثَاقِبٞ
Open ayah 37:10Usibye iribashije kwiba (ibanga) bwangu nuko rigakurikizwa ibishashi by’umuriro.
فَٱسۡتَفۡتِهِمۡ أَهُمۡ أَشَدُّ خَلۡقًا أَم مَّنۡ خَلَقۡنَآۚ إِنَّا خَلَقۡنَٰهُم مِّن طِينٖ لَّازِبِۭ
Open ayah 37:11Ngaho (yewe Muhamadi) babaze (abahakanyi b’i Maka) niba iremwa ryabo ari ryo rikomeye kurusha ibyo twaremye (ibirere n’isi ndetse n’imisozi). Mu by’ukuri twabaremye mu ibumba rimatira.
بَلۡ عَجِبۡتَ وَيَسۡخَرُونَ
Open ayah 37:12Ahubwo uratangazwa (no kuba bahakana izuka) naho bo banannyega (ubutumwa bwawe).
وَإِذَا ذُكِّرُواْ لَا يَذۡكُرُونَ
Open ayah 37:13N’iyo bibukijwe (amagambo ya Allah) ntibibuka.
وَإِذَا رَأَوۡاْ ءَايَةٗ يَسۡتَسۡخِرُونَ
Open ayah 37:14N’iyo babonye igitangaza (giturutse kwa Allah) bashishikarizanya kukinnyega.
وَقَالُوٓاْ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ مُّبِينٌ
Open ayah 37:15Maze bakavuga bati “Iki si ikindi usibye ko ari uburozi bugaragara.”
أَءِذَا مِتۡنَا وَكُنَّا تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَءِنَّا لَمَبۡعُوثُونَ
Open ayah 37:16“Ese nidupfa tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) tuzazurwa koko?”
أَوَءَابَآؤُنَا ٱلۡأَوَّلُونَ
Open ayah 37:17“N’abakurambere bacu (bazazurwa) se?”
قُلۡ نَعَمۡ وَأَنتُمۡ دَٰخِرُونَ
Open ayah 37:18Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yego! (muzazurwa), kandi muzaba musuzuguritse.”
فَإِنَّمَا هِيَ زَجۡرَةٞ وَٰحِدَةٞ فَإِذَا هُمۡ يَنظُرُونَ
Open ayah 37:19Mu by’ukuri impanda izavuzwa rimwe, maze (bazurwe) babone (ibyo basezeranyijwe).
وَقَالُواْ يَٰوَيۡلَنَا هَٰذَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ
Open ayah 37:20Nuko bavuge bati “Mbega ishyano tubonye! Uyu ni umunsi w’ibihembo.”
هَٰذَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِ ٱلَّذِي كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ
Open ayah 37:21Uyu ni wo munsi w’urubanza mwajyaga muhinyura.
۞ٱحۡشُرُواْ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ وَأَزۡوَٰجَهُمۡ وَمَا كَانُواْ يَعۡبُدُونَ
Open ayah 37:22(Abamalayika bazababwira) bati “Mukoranye inkozi z’ibibi n’abambari bazo ndetse n’ibyo basengaga,
مِن دُونِ ٱللَّهِ فَٱهۡدُوهُمۡ إِلَىٰ صِرَٰطِ ٱلۡجَحِيمِ
Open ayah 37:23“Bitari Allah, maze muberekeze mu nzira igana umuriro ugurumana”,
وَقِفُوهُمۡۖ إِنَّهُم مَّسۡـُٔولُونَ
Open ayah 37:24“Munabahagarike kuko mu by’ukuri bagomba (kubanza) kubazwa.”
مَا لَكُمۡ لَا تَنَاصَرُونَ
Open ayah 37:25(Bazabazwa bati) “Byagenze bite ko mudatabarana (nk’uko mwabigenzaga ku isi)?”
بَلۡ هُمُ ٱلۡيَوۡمَ مُسۡتَسۡلِمُونَ
Open ayah 37:26Ahubwo kuri uwo munsi bazaba baciye bugufi (basuzuguritse).
وَأَقۡبَلَ بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖ يَتَسَآءَلُونَ
Open ayah 37:27Nuko bamwe bahindukire berekere ku bandi babazanya
قَالُوٓاْ إِنَّكُمۡ كُنتُمۡ تَأۡتُونَنَا عَنِ ٱلۡيَمِينِ
Open ayah 37:28Bavuga bati “Mu by’ukuri ni mwe mwatugeragaho mwitwaje idini kandi mugamije kutuyobya.”
قَالُواْ بَل لَّمۡ تَكُونُواْ مُؤۡمِنِينَ
Open ayah 37:29Abandi babasubize bati “Ahubwo ntabwo mwari abemeramana”,
وَمَا كَانَ لَنَا عَلَيۡكُم مِّن سُلۡطَٰنِۭۖ بَلۡ كُنتُمۡ قَوۡمٗا طَٰغِينَ
Open ayah 37:30“Kandi nta bubasha twari tubafiteho; ahubwo mwari abantu barengera (imbibi za Allah).”
فَحَقَّ عَلَيۡنَا قَوۡلُ رَبِّنَآۖ إِنَّا لَذَآئِقُونَ
Open ayah 37:31“None imvugo ya Nyagasani wacu idusohoreyeho ko tugomba kumva ububabare bw’ibihano.”
فَأَغۡوَيۡنَٰكُمۡ إِنَّا كُنَّا غَٰوِينَ
Open ayah 37:32“Twarabayobeje kuko mu by’ukuri natwe twari twarayobye.”
فَإِنَّهُمۡ يَوۡمَئِذٖ فِي ٱلۡعَذَابِ مُشۡتَرِكُونَ
Open ayah 37:33Kuri uwo munsi bose bazaba bafatanyije ibihano.
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَفۡعَلُ بِٱلۡمُجۡرِمِينَ
Open ayah 37:34Mu by’ukuri uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi,
إِنَّهُمۡ كَانُوٓاْ إِذَا قِيلَ لَهُمۡ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا ٱللَّهُ يَسۡتَكۡبِرُونَ
Open ayah 37:35Kuko iyo babwirwaga ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, baribonaga.
وَيَقُولُونَ أَئِنَّا لَتَارِكُوٓاْ ءَالِهَتِنَا لِشَاعِرٖ مَّجۡنُونِۭ
Open ayah 37:36Bakanavuga bati “Ese koko tureke imana zacu kubera umusizi w’umusazi?”
بَلۡ جَآءَ بِٱلۡحَقِّ وَصَدَّقَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Open ayah 37:37Ahubwo (Intumwa Muhamadi) yazanye ukuri inahamya iby’intumwa zayibanjirije.
إِنَّكُمۡ لَذَآئِقُواْ ٱلۡعَذَابِ ٱلۡأَلِيمِ
Open ayah 37:38Mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) mugiye kumva ibihano bibabaza.
وَمَا تُجۡزَوۡنَ إِلَّا مَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Open ayah 37:39Kandi nta kindi muri buhemberwe kitari ibyo mwakoze.
إِلَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Open ayah 37:40Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera.
أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ رِزۡقٞ مَّعۡلُومٞ
Open ayah 37:41Abo bazahabwa amafunguro azwi (mu ijuru):
فَوَٰكِهُ وَهُم مُّكۡرَمُونَ
Open ayah 37:42Imbuto; kandi bazaba bubashywe,
فِي جَنَّٰتِ ٱلنَّعِيمِ
Open ayah 37:43Mu busitani bwuje inema (Ijuru).
عَلَىٰ سُرُرٖ مُّتَقَٰبِلِينَ
Open ayah 37:44Bari ku bitanda berekeranye,
يُطَافُ عَلَيۡهِم بِكَأۡسٖ مِّن مَّعِينِۭ
Open ayah 37:45Bazengurutswamo ibirahuri by’inzoga (zidasindisha) zavomwe mu migezi itemba,
بَيۡضَآءَ لَذَّةٖ لِّلشَّٰرِبِينَ
Open ayah 37:46Zererana, ziryoheye abazinywa.
لَا فِيهَا غَوۡلٞ وَلَا هُمۡ عَنۡهَا يُنزَفُونَ
Open ayah 37:47Nta ngaruka zizabagiraho ndetse nta n’ubwo zizatuma bata ubwenge
وَعِندَهُمۡ قَٰصِرَٰتُ ٱلطَّرۡفِ عِينٞ
Open ayah 37:48Kandi bazaba bafite (abagore) barinda indoro zabo, b’amaso meza manini
كَأَنَّهُنَّ بَيۡضٞ مَّكۡنُونٞ
Open ayah 37:49Bameze nk’amagi yarinzwe neza.
فَأَقۡبَلَ بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖ يَتَسَآءَلُونَ
Open ayah 37:50Maze bamwe bahindukire barebe abandi babazanye.
قَالَ قَآئِلٞ مِّنۡهُمۡ إِنِّي كَانَ لِي قَرِينٞ
Open ayah 37:51Umwe muri bo azavuga ati “Mu by’ukuri nari mfite inshuti magara (ku isi)”,
يَقُولُ أَءِنَّكَ لَمِنَ ٱلۡمُصَدِّقِينَ
Open ayah 37:52Yajyaga ivuga iti “Ese wowe koko uri mu bemera (izuka)”?
أَءِذَا مِتۡنَا وَكُنَّا تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَءِنَّا لَمَدِينُونَ
Open ayah 37:53“Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufa (akabora), tuzabazwa ibyo twakoze koko?”
قَالَ هَلۡ أَنتُم مُّطَّلِعُونَ
Open ayah 37:54Avuge ati “Ese mushobora kureba (mu muriro)?”
فَٱطَّلَعَ فَرَءَاهُ فِي سَوَآءِ ٱلۡجَحِيمِ
Open ayah 37:55Nuko arebe amubone hagati mu muriro ugurumana.
قَالَ تَٱللَّهِ إِن كِدتَّ لَتُرۡدِينِ
Open ayah 37:56Avuge ati “Ndahiye ku izina rya Allah! Wari hafi yo kunyoreka.”
وَلَوۡلَا نِعۡمَةُ رَبِّي لَكُنتُ مِنَ ٱلۡمُحۡضَرِينَ
Open ayah 37:57“Iyo bitaza kuba ku bw’inema ya Nyagasani wanjye, nanjye nari kuba mu bazanywe (mu muriro nka we).”
أَفَمَا نَحۡنُ بِمَيِّتِينَ
Open ayah 37:58(Abazaba bari mu ijuru bazavuga bati) “Ese ntabwo tuzongera gupfa?”
إِلَّا مَوۡتَتَنَا ٱلۡأُولَىٰ وَمَا نَحۡنُ بِمُعَذَّبِينَ
Open ayah 37:59“Usibye gusa urupfu rwacu rwa mbere, ndetse nta n’ubwo tuzahanwa (nyuma y’uko twinjiye mu ijuru)?”
إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ
Open ayah 37:60“Mu by’ukuri iyi ni intsinzi ihambaye.”
لِمِثۡلِ هَٰذَا فَلۡيَعۡمَلِ ٱلۡعَٰمِلُونَ
Open ayah 37:61Ku rugero nk’uru, ngaho abakora (ibyiza) nibakore.
أَذَٰلِكَ خَيۡرٞ نُّزُلًا أَمۡ شَجَرَةُ ٱلزَّقُّومِ
Open ayah 37:62Ese kwakirwa gutyo si ko kwiza, cyangwa (kwakirizwa) igiti cya Zaqum (kigira imbuto zirura cyane, ni byo byiza)?
إِنَّا جَعَلۡنَٰهَا فِتۡنَةٗ لِّلظَّٰلِمِينَ
Open ayah 37:63Mu by’ukuri (icyo giti) twakigize ikigeragezo ku bahakanyi.
إِنَّهَا شَجَرَةٞ تَخۡرُجُ فِيٓ أَصۡلِ ٱلۡجَحِيمِ
Open ayah 37:64Ni igiti gishibuka mu ndiba y’umuriro ugurumana.
طَلۡعُهَا كَأَنَّهُۥ رُءُوسُ ٱلشَّيَٰطِينِ
Open ayah 37:65Imbuto zacyo zimeze nk’imitwe y’amashitani.
فَإِنَّهُمۡ لَأٓكِلُونَ مِنۡهَا فَمَالِـُٔونَ مِنۡهَا ٱلۡبُطُونَ
Open ayah 37:66Mu by’ukuri bazazirya bazuzuze inda.
ثُمَّ إِنَّ لَهُمۡ عَلَيۡهَا لَشَوۡبٗا مِّنۡ حَمِيمٖ
Open ayah 37:67Maze barenzeho amazi avangiye yatuye.
ثُمَّ إِنَّ مَرۡجِعَهُمۡ لَإِلَى ٱلۡجَحِيمِ
Open ayah 37:68Hanyuma ukugaruka kwabo kuzabe kwerekera mu muriro ugurumana.
إِنَّهُمۡ أَلۡفَوۡاْ ءَابَآءَهُمۡ ضَآلِّينَ
Open ayah 37:69Mu by’ukuri basanze abakurambere babo barayobye.
فَهُمۡ عَلَىٰٓ ءَاثَٰرِهِمۡ يُهۡرَعُونَ
Open ayah 37:70Nuko na bo bihutira kugera ikirenge mu cyabo.
وَلَقَدۡ ضَلَّ قَبۡلَهُمۡ أَكۡثَرُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Open ayah 37:71Kandi rwose abenshi mu babayeho mbere yabo barayobye.
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا فِيهِم مُّنذِرِينَ
Open ayah 37:72Kandi mu by’ukuri twaranaboherereje ababurizi.
فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُنذَرِينَ
Open ayah 37:73Ngaho reba uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze.
إِلَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Open ayah 37:74Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera.
وَلَقَدۡ نَادَىٰنَا نُوحٞ فَلَنِعۡمَ ٱلۡمُجِيبُونَ
Open ayah 37:75Kandi rwose Nuhu yaratwiyambaje kandi ni twe beza bo gusubiza (uwatwiyambaje).
وَنَجَّيۡنَٰهُ وَأَهۡلَهُۥ مِنَ ٱلۡكَرۡبِ ٱلۡعَظِيمِ
Open ayah 37:76Nuko tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye.
وَجَعَلۡنَا ذُرِّيَّتَهُۥ هُمُ ٱلۡبَاقِينَ
Open ayah 37:77Maze dusigaza abamukomokaho.
وَتَرَكۡنَا عَلَيۡهِ فِي ٱلۡأٓخِرِينَ
Open ayah 37:78Tunamuha kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye.
سَلَٰمٌ عَلَىٰ نُوحٖ فِي ٱلۡعَٰلَمِينَ
Open ayah 37:79Amahoro nabe kuri Nuhu mu biremwa byose.
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Open ayah 37:80Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.
إِنَّهُۥ مِنۡ عِبَادِنَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Open ayah 37:81Mu by’ukuri yari umwe mu bagaragu bacu b’abemeramana (twarokoye).
ثُمَّ أَغۡرَقۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ
Open ayah 37:82Hanyuma turohamisha abandi (bahakanye).
۞وَإِنَّ مِن شِيعَتِهِۦ لَإِبۡرَٰهِيمَ
Open ayah 37:83Mu by’ukuri no mu bamukurikije harimo Ibrahimu.
إِذۡ جَآءَ رَبَّهُۥ بِقَلۡبٖ سَلِيمٍ
Open ayah 37:84Ubwo yaganaga Nyagasani we n’umutima ukeye.
إِذۡ قَالَ لِأَبِيهِ وَقَوۡمِهِۦ مَاذَا تَعۡبُدُونَ
Open ayah 37:85Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati “Ibi mugaragira ni ibiki?”
أَئِفۡكًا ءَالِهَةٗ دُونَ ٱللَّهِ تُرِيدُونَ
Open ayah 37:86“Ese ibigirwamana mwihimbiye muretse Allah ni byo mushaka?”
فَمَا ظَنُّكُم بِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Open ayah 37:87“Ese mutekereza iki kuri Nyagasani w’ibiremwa byose?”
فَنَظَرَ نَظۡرَةٗ فِي ٱلنُّجُومِ
Open ayah 37:88Nuko (Ibrahimu) yitegereza inyenyeri.
فَقَالَ إِنِّي سَقِيمٞ
Open ayah 37:89Maze aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndarwaye”[1].
- Ibyo yabikoze ari amayeri yo kugira ngo asigare aho basengeraga ibigirwamana byabo kugira ngo abijanjagure, ndetse no kugira ngo atajyana na bo mu mihango yabo ya gipagani
فَتَوَلَّوۡاْ عَنۡهُ مُدۡبِرِينَ
Open ayah 37:90Nuko barahindukira barigendera.
فَرَاغَ إِلَىٰٓ ءَالِهَتِهِمۡ فَقَالَ أَلَا تَأۡكُلُونَ
Open ayah 37:91Maze yinyabya (mu ibanga) ku bigirwamana byabo, nuko aravuga ati “Ese ntimurya (aya mafunguro mwateguriwe)?”
مَا لَكُمۡ لَا تَنطِقُونَ
Open ayah 37:92“Bite byanyu ko mutavuga?”
فَرَاغَ عَلَيۡهِمۡ ضَرۡبَۢا بِٱلۡيَمِينِ
Open ayah 37:93Maze arabyadukira (mu ibanga) abijanjaguza ukuboko kwe kw’iburyo.
فَأَقۡبَلُوٓاْ إِلَيۡهِ يَزِفُّونَ
Open ayah 37:94Nuko (ba babangikanyamana) bagaruka bamugana bihuta.
قَالَ أَتَعۡبُدُونَ مَا تَنۡحِتُونَ
Open ayah 37:95Arababwira ati “Ese mugaragira ibyo mwihangiye”,
وَٱللَّهُ خَلَقَكُمۡ وَمَا تَعۡمَلُونَ
Open ayah 37:96“Kandi Allah yarabaremye, mwe n’ibyo mukora?”
قَالُواْ ٱبۡنُواْ لَهُۥ بُنۡيَٰنٗا فَأَلۡقُوهُ فِي ٱلۡجَحِيمِ
Open ayah 37:97Baravuga bati “Nimumwubakire itanura maze mumujugunye mu muriro ugurumana.”
فَأَرَادُواْ بِهِۦ كَيۡدٗا فَجَعَلۡنَٰهُمُ ٱلۡأَسۡفَلِينَ
Open ayah 37:98Bamucuriye umugambi mubisha, nuko turabasuzuguza.
وَقَالَ إِنِّي ذَاهِبٌ إِلَىٰ رَبِّي سَيَهۡدِينِ
Open ayah 37:99Nuko (amaze kurokoka umuriro) aravuga ati “Mu by’ukuri ngannye kwa Nyagasani wanjye, azanyobora.”
رَبِّ هَبۡ لِي مِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Open ayah 37:100“Nyagasani wanjye! Mpa (umwana) uzaba umwe mu ntungane.”
فَبَشَّرۡنَٰهُ بِغُلَٰمٍ حَلِيمٖ
Open ayah 37:101Nuko tumuha inkuru nziza yo kuzabyara umuhungu witonda (ari we Isimayili).
فَلَمَّا بَلَغَ مَعَهُ ٱلسَّعۡيَ قَالَ يَٰبُنَيَّ إِنِّيٓ أَرَىٰ فِي ٱلۡمَنَامِ أَنِّيٓ أَذۡبَحُكَ فَٱنظُرۡ مَاذَا تَرَىٰۚ قَالَ يَٰٓأَبَتِ ٱفۡعَلۡ مَا تُؤۡمَرُۖ سَتَجِدُنِيٓ إِن شَآءَ ٱللَّهُ مِنَ ٱلصَّٰبِرِينَ
Open ayah 37:102Maze (umuhungu we) amaze kugera mu kigero cyo kugendana na we, (ise) aravuga ati “Mwana wanjye! Mu by’ukuri narose nkubaga (ngutangaho igitambo kwa Allah), mbwira uko ubibona. Aravuga ati “Dawe! Kora icyo wategetswe, Allah nabishaka uzansanga mu bihangana.”
فَلَمَّآ أَسۡلَمَا وَتَلَّهُۥ لِلۡجَبِينِ
Open ayah 37:103Nuko bombi bamaze kumvira (itegeko rya Allah), (Ibrahimu) amuryamisha hasi yubitse umutwe (kugira ngo amubage).
وَنَٰدَيۡنَٰهُ أَن يَٰٓإِبۡرَٰهِيمُ
Open ayah 37:104Maze turamuhamagara tuti “Yewe Ibrahimu!
قَدۡ صَدَّقۡتَ ٱلرُّءۡيَآۚ إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Open ayah 37:105Rwose wakabije inzozi. Mu by’ukuri uko ni ko duhemba abakora neza.”
إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ ٱلۡبَلَٰٓؤُاْ ٱلۡمُبِينُ
Open ayah 37:106Mu by’ukuri iki ni cyo kigeragezo kigaragara.
وَفَدَيۡنَٰهُ بِذِبۡحٍ عَظِيمٖ
Open ayah 37:107Nuko tumucunguza igitambo gihambaye (intama).
وَتَرَكۡنَا عَلَيۡهِ فِي ٱلۡأٓخِرِينَ
Open ayah 37:108Tunamuha kuzasigara avugwa neza mubazabaho nyuma ye.
سَلَٰمٌ عَلَىٰٓ إِبۡرَٰهِيمَ
Open ayah 37:109Amahoro nabe kuri Ibrahimu.
كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Open ayah 37:110Uko ni ko tugororera abakoze neza.
إِنَّهُۥ مِنۡ عِبَادِنَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Open ayah 37:111Mu by’ukuri (Ibrahimu) yari umwe mu bagaragu bacu b’abemeramana.
وَبَشَّرۡنَٰهُ بِإِسۡحَٰقَ نَبِيّٗا مِّنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Open ayah 37:112Kandi twamuhaye inkuru nziza (yo kuzabyara) Isihaka, akaba umuhanuzi (ndetse akaba n’umwe) mu ntungane.
وَبَٰرَكۡنَا عَلَيۡهِ وَعَلَىٰٓ إِسۡحَٰقَۚ وَمِن ذُرِّيَّتِهِمَا مُحۡسِنٞ وَظَالِمٞ لِّنَفۡسِهِۦ مُبِينٞ
Open ayah 37:113Nuko we na Isihaka tubaha imigisha. No mu rubyaro rwabo harimo abakora ibyiza ndetse n’abihemukira ku buryo bugaragara.
وَلَقَدۡ مَنَنَّا عَلَىٰ مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ
Open ayah 37:114Kandi rwose Musa na Haruna twabahaye ingabire (y’ubutumwa).
وَنَجَّيۡنَٰهُمَا وَقَوۡمَهُمَا مِنَ ٱلۡكَرۡبِ ٱلۡعَظِيمِ
Open ayah 37:115Maze bombi n’abantu babo tubakiza amakuba ahambaye (yo kurohama).
وَنَصَرۡنَٰهُمۡ فَكَانُواْ هُمُ ٱلۡغَٰلِبِينَ
Open ayah 37:116Turanabatabara nuko baba ari bo batsinda.
وَءَاتَيۡنَٰهُمَا ٱلۡكِتَٰبَ ٱلۡمُسۡتَبِينَ
Open ayah 37:117Nuko tubaha igitabo (Tawurati) gisobanutse,
وَهَدَيۡنَٰهُمَا ٱلصِّرَٰطَ ٱلۡمُسۡتَقِيمَ
Open ayah 37:118Tunabayobora inzira igororotse.
وَتَرَكۡنَا عَلَيۡهِمَا فِي ٱلۡأٓخِرِينَ
Open ayah 37:119Kandi twanabahaye kuzasigara bavugwa neza mu bazabaho nyuma yabo.
سَلَٰمٌ عَلَىٰ مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ
Open ayah 37:120Amahoro nabe kuri Musa na Haruna.
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Open ayah 37:121Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.
إِنَّهُمَا مِنۡ عِبَادِنَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Open ayah 37:122Rwose bombi bari mu bagaragu bacu b’abemeramana.
وَإِنَّ إِلۡيَاسَ لَمِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Open ayah 37:123Kandi mu by’ukuri Iliyasi yari umwe mu ntumwa.
إِذۡ قَالَ لِقَوۡمِهِۦٓ أَلَا تَتَّقُونَ
Open ayah 37:124Ubwo yabwiraga abantu be ati “Ese ntimugandukira Allah?
أَتَدۡعُونَ بَعۡلٗا وَتَذَرُونَ أَحۡسَنَ ٱلۡخَٰلِقِينَ
Open ayah 37:125Ese musaba Ba’ala (ikigirwamana) muretse Umuremyi usumba abandi?
ٱللَّهَ رَبَّكُمۡ وَرَبَّ ءَابَآئِكُمُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Open ayah 37:126Allah, Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu?”
فَكَذَّبُوهُ فَإِنَّهُمۡ لَمُحۡضَرُونَ
Open ayah 37:127Nuko (Iliyasi) baramuhinyura. Mu by’ukuri bazazanwa (kugira ngo bahanwe),
إِلَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Open ayah 37:128Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera.
وَتَرَكۡنَا عَلَيۡهِ فِي ٱلۡأٓخِرِينَ
Open ayah 37:129Twanamuhaye kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye.
سَلَٰمٌ عَلَىٰٓ إِلۡ يَاسِينَ
Open ayah 37:130Amahoro nabe kuri Iliyasi n’abamukurikiye.
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Open ayah 37:131Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.
إِنَّهُۥ مِنۡ عِبَادِنَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Open ayah 37:132Mu by’ukuri (Iliyasi) yari mu bagaragu bacu b’abemeramana.
وَإِنَّ لُوطٗا لَّمِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Open ayah 37:133Kandi rwose Lutwi yari umwe mu ntumwa.
إِذۡ نَجَّيۡنَٰهُ وَأَهۡلَهُۥٓ أَجۡمَعِينَ
Open ayah 37:134Ubwo twamurokoraga n’ab’iwe bose,
إِلَّا عَجُوزٗا فِي ٱلۡغَٰبِرِينَ
Open ayah 37:135Usibye gusa umukecuru (umugore we) wabaye mu basigaye (mu bihano),
ثُمَّ دَمَّرۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ
Open ayah 37:136Hanyuma abandi (bo mu mudugudu wa Sodoma) turabarimbura.
وَإِنَّكُمۡ لَتَمُرُّونَ عَلَيۡهِم مُّصۡبِحِينَ
Open ayah 37:137Kandi rwose mubanyuraho (ku matongo yabo) mu gitondo,
وَبِٱلَّيۡلِۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Open ayah 37:138Ndetse na nijoro. Ese ntimutekereza?
وَإِنَّ يُونُسَ لَمِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Open ayah 37:139Kandi mu by’ukuri Yunusu yari umwe mu ntumwa.
إِذۡ أَبَقَ إِلَى ٱلۡفُلۡكِ ٱلۡمَشۡحُونِ
Open ayah 37:140(Wibuke) ubwo yahungiraga (nta ruhushya rwa Allah) mu bwato bwuzuye (abantu n’ibintu).
فَسَاهَمَ فَكَانَ مِنَ ٱلۡمُدۡحَضِينَ
Open ayah 37:141Maze (akemera) kuba umwe mu batombora (kugira ngo bamenye urohwa mu nyanja), nuko aratsindwa (aba ari we uyirohwamo).
فَٱلۡتَقَمَهُ ٱلۡحُوتُ وَهُوَ مُلِيمٞ
Open ayah 37:142Nuko ifi iramumira agayitse (kuko yari yakoze igikorwa cyo gusiga abantu be atabiherewe uburenganzira na Allah).
فَلَوۡلَآ أَنَّهُۥ كَانَ مِنَ ٱلۡمُسَبِّحِينَ
Open ayah 37:143Iyo aza kuba atari mu basingiza Allah,
لَلَبِثَ فِي بَطۡنِهِۦٓ إِلَىٰ يَوۡمِ يُبۡعَثُونَ
Open ayah 37:144Yari kuguma mu nda yayo kugeza ku munsi (abantu) bazazurirwaho.
۞فَنَبَذۡنَٰهُ بِٱلۡعَرَآءِ وَهُوَ سَقِيمٞ
Open ayah 37:145Nuko tumujugunya ku butaka bw’agasi ameze nk’umurwayi,
وَأَنۢبَتۡنَا عَلَيۡهِ شَجَرَةٗ مِّن يَقۡطِينٖ
Open ayah 37:146Maze aho yari ari tuhameza uruyuzi rwera ibihaza (kugira ngo rumugirire akamaro)
وَأَرۡسَلۡنَٰهُ إِلَىٰ مِاْئَةِ أَلۡفٍ أَوۡ يَزِيدُونَ
Open ayah 37:147Nuko tumwohereza ku bantu ibihumbi ijana cyangwa banarenga.
فَـَٔامَنُواْ فَمَتَّعۡنَٰهُمۡ إِلَىٰ حِينٖ
Open ayah 37:148Maze baremera, nuko tubaha umunezero w’igihe gito.
فَٱسۡتَفۡتِهِمۡ أَلِرَبِّكَ ٱلۡبَنَاتُ وَلَهُمُ ٱلۡبَنُونَ
Open ayah 37:149Ngaho (yewe Muhamadi) babaze uti “Ese Nyagasani wawe afite abakobwa gusa, hanyuma bo bakagira abahungu?
أَمۡ خَلَقۡنَا ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ إِنَٰثٗا وَهُمۡ شَٰهِدُونَ
Open ayah 37:150Cyangwa twaremye abamalayika b’abakobwa babireba (ikaba ari yo mpamvu bavuga ko abamalayika ari igitsina gore)?
أَلَآ إِنَّهُم مِّنۡ إِفۡكِهِمۡ لَيَقُولُونَ
Open ayah 37:151Mu by’ukuri no mu binyoma byabo (ababangikanyamana b’i Maka) baravuga (bati):
وَلَدَ ٱللَّهُ وَإِنَّهُمۡ لَكَٰذِبُونَ
Open ayah 37:152“Allah yarabyaye (bavugaga ko abamalayika ari abakobwa ba Allah)” Nyamara rwose ni abanyabinyoma!
أَصۡطَفَى ٱلۡبَنَاتِ عَلَى ٱلۡبَنِينَ
Open ayah 37:153None se (ni ukubera iki) yaba yaratonesheje abakobwa akabarutisha abahungu?
مَا لَكُمۡ كَيۡفَ تَحۡكُمُونَ
Open ayah 37:154Ese mwabaye mute? Amahitamo yanyu ashingira kuki?
أَفَلَا تَذَكَّرُونَ
Open ayah 37:155Ese ntimutekereza?
أَمۡ لَكُمۡ سُلۡطَٰنٞ مُّبِينٞ
Open ayah 37:156Cyangwa mufite ibimenyetso bigaragara?
فَأۡتُواْ بِكِتَٰبِكُمۡ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Open ayah 37:157Ngaho nimuzane igitabo cyanyu, niba muri abanyakuri!
وَجَعَلُواْ بَيۡنَهُۥ وَبَيۡنَ ٱلۡجِنَّةِ نَسَبٗاۚ وَلَقَدۡ عَلِمَتِ ٱلۡجِنَّةُ إِنَّهُمۡ لَمُحۡضَرُونَ
Open ayah 37:158Kandi banashyize isano hagati Ye (Allah) n’amajini, nyamara amajini yo azi neza ko azazanwa (imbere ya Allah kugira ngo acirwe urubanza).
سُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ عَمَّا يَصِفُونَ
Open ayah 37:159Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira!
إِلَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Open ayah 37:160Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera (ni bo batajya bagira ibyo bamwitirira).
فَإِنَّكُمۡ وَمَا تَعۡبُدُونَ
Open ayah 37:161Bityo, mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah,
مَآ أَنتُمۡ عَلَيۡهِ بِفَٰتِنِينَ
Open ayah 37:162Nta n’umwe (mu bemeramana) mushobora kuyobya.
إِلَّا مَنۡ هُوَ صَالِ ٱلۡجَحِيمِ
Open ayah 37:163Uretse abazajya mu muriro ugurumana.
وَمَا مِنَّآ إِلَّا لَهُۥ مَقَامٞ مَّعۡلُومٞ
Open ayah 37:164Kandi nta n’umwe muri twe (abamalayika) udafite umwanya uzwi (mu ijuru).
وَإِنَّا لَنَحۡنُ ٱلصَّآفُّونَ
Open ayah 37:165Mu by’ukuri twe (abamalayika) dutonda imirongo (dusali nk’uko Abayisilamu babigenza).
وَإِنَّا لَنَحۡنُ ٱلۡمُسَبِّحُونَ
Open ayah 37:166Kandi mu by’ukuri ni twe dusingiza (Allah).
وَإِن كَانُواْ لَيَقُولُونَ
Open ayah 37:167Kandi mu by’ukuri (ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga bavuga bati:
لَوۡ أَنَّ عِندَنَا ذِكۡرٗا مِّنَ ٱلۡأَوَّلِينَ
Open ayah 37:168“Iyo tuza kugira urwibutso tuvanye ku bo hambere (mbere y’uko intumwa Muhamadi ihabwa ubutumwa),
لَكُنَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Open ayah 37:169Mu by’ukuri twari kuba abagaragu ba Allah b’imbonera.”
فَكَفَرُواْ بِهِۦۖ فَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ
Open ayah 37:170Nyamara (nyuma y’uko Qur’an ibagezeho) barayihakanye kandi vuba aha bazaba bamenya (ukuri).
وَلَقَدۡ سَبَقَتۡ كَلِمَتُنَا لِعِبَادِنَا ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Open ayah 37:171Kandi rwose, isezerano ryacu ku bagaragu bacu b’Intumwa, ryaje mbere
إِنَّهُمۡ لَهُمُ ٱلۡمَنصُورُونَ
Open ayah 37:172Ko mu by’ukuri ari bo bazatabarwa.
وَإِنَّ جُندَنَا لَهُمُ ٱلۡغَٰلِبُونَ
Open ayah 37:173Ndetse ko mu by’ukuri ingabo zacu ari zo zizatsinda.
فَتَوَلَّ عَنۡهُمۡ حَتَّىٰ حِينٖ
Open ayah 37:174Bityo rero (yewe Muhamadi), birengagize igihe runaka,
وَأَبۡصِرۡهُمۡ فَسَوۡفَ يُبۡصِرُونَ
Open ayah 37:175Maze ubahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano).
أَفَبِعَذَابِنَا يَسۡتَعۡجِلُونَ
Open ayah 37:176Ese ibihano byacu ni byo bashaka kwihutisha?
فَإِذَا نَزَلَ بِسَاحَتِهِمۡ فَسَآءَ صَبَاحُ ٱلۡمُنذَرِينَ
Open ayah 37:177Nyamara ubwo bizabamanukiraho, kizaba ari igitondo kibi ku baburiwe.
وَتَوَلَّ عَنۡهُمۡ حَتَّىٰ حِينٖ
Open ayah 37:178Bityo rero (yewe Muhamadi), birengagize igihe runaka,
وَأَبۡصِرۡ فَسَوۡفَ يُبۡصِرُونَ
Open ayah 37:179Unabahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano).
سُبۡحَٰنَ رَبِّكَ رَبِّ ٱلۡعِزَّةِ عَمَّا يَصِفُونَ
Open ayah 37:180Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wawe, Nyagasani Nyiricyubahiro! Nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira!
وَسَلَٰمٌ عَلَى ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Open ayah 37:181Kandi amahoro nabe ku Ntumwa (zose za Allah)
وَٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Open ayah 37:182Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.