المطففين
Al-Mutaffifin
Translation: Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association · Open the surah
بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
وَيۡلٞ لِّلۡمُطَفِّفِينَ
Open ayah 83:1Ibihano bikomeye bizahanishwa abatuzuza ibipimo,
ٱلَّذِينَ إِذَا ٱكۡتَالُواْ عَلَى ٱلنَّاسِ يَسۡتَوۡفُونَ
Open ayah 83:2Ba bandi igihe bapimiwe n’abandi bantu, basaba kuzurizwa ibipimo,
وَإِذَا كَالُوهُمۡ أَو وَّزَنُوهُمۡ يُخۡسِرُونَ
Open ayah 83:3Nyamara bo bapimira (abandi), bakabaha ibituzuye.
أَلَا يَظُنُّ أُوْلَٰٓئِكَ أَنَّهُم مَّبۡعُوثُونَ
Open ayah 83:4Ese bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe),
لِيَوۡمٍ عَظِيمٖ
Open ayah 83:5Ku munsi uhambaye?
يَوۡمَ يَقُومُ ٱلنَّاسُ لِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Open ayah 83:6Umunsi abantu (bose) bazahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa?
كَلَّآ إِنَّ كِتَٰبَ ٱلۡفُجَّارِ لَفِي سِجِّينٖ
Open ayah 83:7Oya! Mu by’ukuri igitabo cy’inkozi z’ibibi (cyanditsemo ibikorwa byazo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Sijiini.
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا سِجِّينٞ
Open ayah 83:8None se ni iki cyakumenyesha Sijiini?
كِتَٰبٞ مَّرۡقُومٞ
Open ayah 83:9Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama.
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Open ayah 83:10Uwo munsi ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura,
ٱلَّذِينَ يُكَذِّبُونَ بِيَوۡمِ ٱلدِّينِ
Open ayah 83:11Ba bandi bahinyura umunsi w’ibihembo.
وَمَا يُكَذِّبُ بِهِۦٓ إِلَّا كُلُّ مُعۡتَدٍ أَثِيمٍ
Open ayah 83:12Kandi nta wundi uwuhakana usibye urengera (imbibi za Allah) w’umunyabyaha,
إِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِ ءَايَٰتُنَا قَالَ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Open ayah 83:13(Wa wundi) usomerwa amagambo yacu (yo muri Qur’an) akavuga ati “Ni inkuru z’abo hambere.”
كَلَّاۖ بَلۡۜ رَانَ عَلَىٰ قُلُوبِهِم مَّا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ
Open ayah 83:14Oya! Ahubwo ibyo bakoraga (ibyaha) byatwikiriye imitima yabo.
كَلَّآ إِنَّهُمۡ عَن رَّبِّهِمۡ يَوۡمَئِذٖ لَّمَحۡجُوبُونَ
Open ayah 83:15Oya! Mu by’ukuri kuri uwo munsi bazabuzwa kureba Nyagasani wabo.
ثُمَّ إِنَّهُمۡ لَصَالُواْ ٱلۡجَحِيمِ
Open ayah 83:16Maze bahire mu muriro ugurumana.
ثُمَّ يُقَالُ هَٰذَا ٱلَّذِي كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ
Open ayah 83:17Nuko babwirwe bati “Ibi ni byo mwajyaga muhinyura.”
كَلَّآ إِنَّ كِتَٰبَ ٱلۡأَبۡرَارِ لَفِي عِلِّيِّينَ
Open ayah 83:18Oya! Mu by’ukuri igitabo cy’abakora ibyiza (cyanditsemo ibikorwa byabo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Iliyyuuna.
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا عِلِّيُّونَ
Open ayah 83:19None se ni iki cyakumenyesha Iliyuna?
كِتَٰبٞ مَّرۡقُومٞ
Open ayah 83:20Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama.
يَشۡهَدُهُ ٱلۡمُقَرَّبُونَ
Open ayah 83:21(Abamalayika) begereye Allah ni bo bazakibera abahamya.
إِنَّ ٱلۡأَبۡرَارَ لَفِي نَعِيمٍ
Open ayah 83:22Mu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru);
عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِ يَنظُرُونَ
Open ayah 83:23Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo).
تَعۡرِفُ فِي وُجُوهِهِمۡ نَضۡرَةَ ٱلنَّعِيمِ
Open ayah 83:24Uzabona uburanga bwabo burabagirana kubera ibyishimo.
يُسۡقَوۡنَ مِن رَّحِيقٖ مَّخۡتُومٍ
Open ayah 83:25Bazahabwa ikinyobwa gipfundikiye,
خِتَٰمُهُۥ مِسۡكٞۚ وَفِي ذَٰلِكَ فَلۡيَتَنَافَسِ ٱلۡمُتَنَٰفِسُونَ
Open ayah 83:26Intama ya nyuma (y’icyo kinyobwa) izaba ifite impumuro y’umubavu wa Miski. Kubera ibyo rero, ngaho abarushanwa nibarushanwe.
وَمِزَاجُهُۥ مِن تَسۡنِيمٍ
Open ayah 83:27(Icyo kinyobwa) kizaba kivanze na Tas’niim (amazi y’isoko ituruka mu iriba ryo mu ijuru)
عَيۡنٗا يَشۡرَبُ بِهَا ٱلۡمُقَرَّبُونَ
Open ayah 83:28Isoko izanyobwaho n’abazaba bari hafi (ya Allah).
إِنَّ ٱلَّذِينَ أَجۡرَمُواْ كَانُواْ مِنَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ يَضۡحَكُونَ
Open ayah 83:29Mu by’ukuri (ku isi) inkozi z’ibibi zajyaga ziseka abemeramana,
وَإِذَا مَرُّواْ بِهِمۡ يَتَغَامَزُونَ
Open ayah 83:30Bazinyuraho zikabaryanira inzara.
وَإِذَا ٱنقَلَبُوٓاْ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِمُ ٱنقَلَبُواْ فَكِهِينَ
Open ayah 83:31Zaba zisubiye mu miryango yazo, zikabagira urwenya.
وَإِذَا رَأَوۡهُمۡ قَالُوٓاْ إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ لَضَآلُّونَ
Open ayah 83:32N’iyo zababonaga, zaravugaga ziti “Mu by’ukuri bariya barayobye.”
وَمَآ أُرۡسِلُواْ عَلَيۡهِمۡ حَٰفِظِينَ
Open ayah 83:33Nyamara ntabwo (izo nkozi z’ibibi) zashinzwe kuba abagenzuzi (b’abemeramana).
فَٱلۡيَوۡمَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنَ ٱلۡكُفَّارِ يَضۡحَكُونَ
Open ayah 83:34Ariko uyu munsi, abemeramana ni bo bari buseke abahakanyi.
عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِ يَنظُرُونَ
Open ayah 83:35Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo).
هَلۡ ثُوِّبَ ٱلۡكُفَّارُ مَا كَانُواْ يَفۡعَلُونَ
Open ayah 83:36Ese abahakanyi ntabwo bahembewe ibyo bajyaga bakora?