الإنفطار
Al-Infitaar
Translation: Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association · Open the surah
بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
إِذَا ٱلسَّمَآءُ ٱنفَطَرَتۡ
Open ayah 82:1Igihe ikirere kizasatagurika,
وَإِذَا ٱلۡكَوَاكِبُ ٱنتَثَرَتۡ
Open ayah 82:2N’igihe inyenyeri zizanyanyagira,
وَإِذَا ٱلۡبِحَارُ فُجِّرَتۡ
Open ayah 82:3N’igihe inyanja zizuzura (amazi yazo akarenga inkombe),
وَإِذَا ٱلۡقُبُورُ بُعۡثِرَتۡ
Open ayah 82:4N’igihe imva zizabirindurwa (zigakurwamo ibizirimo),
عَلِمَتۡ نَفۡسٞ مَّا قَدَّمَتۡ وَأَخَّرَتۡ
Open ayah 82:5(Icyo gihe) umuntu azamenya ibyo yakoze mbere n’ibyo yigijeyo ngo azabe abikora (byaba ibyiza cyangwa ibibi).
يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡإِنسَٰنُ مَا غَرَّكَ بِرَبِّكَ ٱلۡكَرِيمِ
Open ayah 82:6Yewe muntu! N’iki cyaguteye kwirengagiza Nyagasani wawe, Nyirubutagatifu?
ٱلَّذِي خَلَقَكَ فَسَوَّىٰكَ فَعَدَلَكَ
Open ayah 82:7We wakuremye akagutunganya ndetse akanaguha imiterere igukwiye?
فِيٓ أَيِّ صُورَةٖ مَّا شَآءَ رَكَّبَكَ
Open ayah 82:8Yaragutunganyije aguha ishusho ashaka.
كَلَّا بَلۡ تُكَذِّبُونَ بِٱلدِّينِ
Open ayah 82:9Oya! Nyamara muhakana umunsi w’ibihembo.
وَإِنَّ عَلَيۡكُمۡ لَحَٰفِظِينَ
Open ayah 82:10Ariko mu by’ukuri mufite ababagenzura (abamalayika babashinzwe),
كِرَامٗا كَٰتِبِينَ
Open ayah 82:11Bubashywe kandi bandika (ibikorwa byanyu byiza n’ibibi),
يَعۡلَمُونَ مَا تَفۡعَلُونَ
Open ayah 82:12Bazi ibyo mukora byose.
إِنَّ ٱلۡأَبۡرَارَ لَفِي نَعِيمٖ
Open ayah 82:13Mu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru);
وَإِنَّ ٱلۡفُجَّارَ لَفِي جَحِيمٖ
Open ayah 82:14Naho abangizi bazaba mu muriro ugurumana,
يَصۡلَوۡنَهَا يَوۡمَ ٱلدِّينِ
Open ayah 82:15Bazawuhiramo ku munsi w’ibihembo,
وَمَا هُمۡ عَنۡهَا بِغَآئِبِينَ
Open ayah 82:16Kandi ntibazigera bawuvamo.
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ
Open ayah 82:17None se ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo?
ثُمَّ مَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ
Open ayah 82:18Nanone, ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo?
يَوۡمَ لَا تَمۡلِكُ نَفۡسٞ لِّنَفۡسٖ شَيۡـٔٗاۖ وَٱلۡأَمۡرُ يَوۡمَئِذٖ لِّلَّهِ
Open ayah 82:19(Uzaba) ari umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, kandi kuri uwo munsi itegeko ryose rizaba ari irya Allah.