التكوير
At-Takwir
Translation: Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association · Open the surah
بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
إِذَا ٱلشَّمۡسُ كُوِّرَتۡ
Open ayah 81:1Igihe izuba rizazingwazingwa (urumuri rwaryo rukazimira),
وَإِذَا ٱلنُّجُومُ ٱنكَدَرَتۡ
Open ayah 81:2N’igihe inyenyeri zizijima,
وَإِذَا ٱلۡجِبَالُ سُيِّرَتۡ
Open ayah 81:3N’igihe imisozi izakurwa mu myanya yayo,
وَإِذَا ٱلۡعِشَارُ عُطِّلَتۡ
Open ayah 81:4N’igihe ingamiya zihaka zizarekwa (ntizitabweho),
وَإِذَا ٱلۡوُحُوشُ حُشِرَتۡ
Open ayah 81:5N’igihe inyamaswa z’inkanzi zizakoranyirizwa hamwe,
وَإِذَا ٱلۡبِحَارُ سُجِّرَتۡ
Open ayah 81:6N’igihe inyanja zizaka umuriro,
وَإِذَا ٱلنُّفُوسُ زُوِّجَتۡ
Open ayah 81:7N’igihe roho zizasubizwa mu mibiri yazo (abeza bakajya ukwabo n’ababi bakajya ukwabo).
وَإِذَا ٱلۡمَوۡءُۥدَةُ سُئِلَتۡ
Open ayah 81:8N’igihe umwana w’umukobwa wahambwe ari muzima azabazwa [1],
- Mbere y’uko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ihabwa ubutumwa, Abarabu b’icyo gihe iyo babyaraga umwana w’umukobwa, bamuhambaga ari muzima kuko byabaga ari igisebo ku muryango ngo kuko babonaga nta cyo amaze! Ariko nyuma y’aho Intumwa y’Imana iziye, ibyo byaraciwe. Kuba ari we uzabazwa ni ibigaragaza uburemere bw’icyaha cy’uwamwishe uzaba agiye guhura n’urubanza rukomeye ku munsi w’ibarura.
بِأَيِّ ذَنۢبٖ قُتِلَتۡ
Open ayah 81:9Icyaha yakoze cyatumye yicwa,
وَإِذَا ٱلصُّحُفُ نُشِرَتۡ
Open ayah 81:10N’igihe ibitabo (bikubiyemo ibikorwa byiza n’ibibi bya buri muntu) bizaramburwa (bigakwirakwizwa),
وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ كُشِطَتۡ
Open ayah 81:11N’igihe ikirere kizakurwaho igishishwa cyacyo (inyenyeri zavuyeho),
وَإِذَا ٱلۡجَحِيمُ سُعِّرَتۡ
Open ayah 81:12N’igihe umuriro wa Jahanamu uzenyegezwa,
وَإِذَا ٱلۡجَنَّةُ أُزۡلِفَتۡ
Open ayah 81:13N’igihe Ijuru rizigizwa hafi,
عَلِمَتۡ نَفۡسٞ مَّآ أَحۡضَرَتۡ
Open ayah 81:14Icyo gihe buri muntu azamenya ibyo yakoze.
فَلَآ أُقۡسِمُ بِٱلۡخُنَّسِ
Open ayah 81:15Bityo, ndahiye inyenyeri zitagaragara ku manywa zikongera kugaragara nijoro,
ٱلۡجَوَارِ ٱلۡكُنَّسِ
Open ayah 81:16Zigenda zihuta kandi zikanihisha,
وَٱلَّيۡلِ إِذَا عَسۡعَسَ
Open ayah 81:17Nanarahiye ijoro igihe riguye,
وَٱلصُّبۡحِ إِذَا تَنَفَّسَ
Open ayah 81:18N’igitondo igihe gitangaje,
إِنَّهُۥ لَقَوۡلُ رَسُولٖ كَرِيمٖ
Open ayah 81:19Mu by’ukuri (Qur’an) ni ijambo ryazanywe n’Intumwa yubahitse [(Malayika Jibrilu), (riturutse kwa Allah)],
ذِي قُوَّةٍ عِندَ ذِي ٱلۡعَرۡشِ مَكِينٖ
Open ayah 81:20(Iyo ntumwa) ifite imbaraga (n’urwego rwo hejuru) yahawe na nyiri Ar’shi[1] y’icyubahiro (Allah).
- Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul A’araf, aya ya 54.
مُّطَاعٖ ثَمَّ أَمِينٖ
Open ayah 81:21Yumvirwa (n’abamalayika mu ijuru) kandi ikaba yizewe (kwa Allah).
وَمَا صَاحِبُكُم بِمَجۡنُونٖ
Open ayah 81:22Kandi (yemwe bahakanyi) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi ibakomokamo) si umusazi.
وَلَقَدۡ رَءَاهُ بِٱلۡأُفُقِ ٱلۡمُبِينِ
Open ayah 81:23Kandi rwose yamubonye (Malayika Jibrilu) ari mu kirere gikeye.
وَمَا هُوَ عَلَى ٱلۡغَيۡبِ بِضَنِينٖ
Open ayah 81:24Kandi (Intumwa Muhamadi) ntigundira ibyo yahishuriwe (ngo ireke kubyigisha abantu).
وَمَا هُوَ بِقَوۡلِ شَيۡطَٰنٖ رَّجِيمٖ
Open ayah 81:25Kandi (Qur’an) si ijambo rya Shitani wavumwe.
فَأَيۡنَ تَذۡهَبُونَ
Open ayah 81:26None se muragana he?
إِنۡ هُوَ إِلَّا ذِكۡرٞ لِّلۡعَٰلَمِينَ
Open ayah 81:27Mu by’ukuri iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa (byose).
لِمَن شَآءَ مِنكُمۡ أَن يَسۡتَقِيمَ
Open ayah 81:28Kuri wa wundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse.
وَمَا تَشَآءُونَ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Open ayah 81:29Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse.