عبس
Abasa
Translation: Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association · Open the surah
بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
عَبَسَ وَتَوَلَّىٰٓ
Open ayah 80:1(Intumwa Muhamadi) yazinze umunya inatera umugongo.
أَن جَآءَهُ ٱلۡأَعۡمَىٰ
Open ayah 80:2Ubwo umuntu utabona (Abdullah bin Umm-Maktum) yari aje ayisanga (igihe yigishaga bamwe mu bikomerezwa by’Abakurayishi).
وَمَا يُدۡرِيكَ لَعَلَّهُۥ يَزَّكَّىٰٓ
Open ayah 80:3Ese wabibwirwa n’iki? Wenda arashaka kwiyeza?
أَوۡ يَذَّكَّرُ فَتَنفَعَهُ ٱلذِّكۡرَىٰٓ
Open ayah 80:4Cyangwa akakira urwibutso, hanyuma urwibutso rukamugirira akamaro?
أَمَّا مَنِ ٱسۡتَغۡنَىٰ
Open ayah 80:5Naho wa wundi wirata yumva ko adakeneye (kuyoboka),
فَأَنتَ لَهُۥ تَصَدَّىٰ
Open ayah 80:6Ni we witaho,
وَمَا عَلَيۡكَ أَلَّا يَزَّكَّىٰ
Open ayah 80:7Kandi nta cyo wabazwa aramutse atiyejeje (ngo ave mu buhakanyi, kuko wowe icyo ushinzwe ari ugusohoza ubutumwa bwa Allah gusa).
وَأَمَّا مَن جَآءَكَ يَسۡعَىٰ
Open ayah 80:8Ariko wa wundi uje akugana yihuta,
وَهُوَ يَخۡشَىٰ
Open ayah 80:9Kandi akaba atinya (Allah n’ibihano bye),
فَأَنتَ عَنۡهُ تَلَهَّىٰ
Open ayah 80:10Uramwirengagiza (ukita ku bandi),
كَلَّآ إِنَّهَا تَذۡكِرَةٞ
Open ayah 80:11Oya ntibikwiye! Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso.
فَمَن شَآءَ ذَكَرَهُۥ
Open ayah 80:12Bityo, ubishaka nayizirikane.
فِي صُحُفٖ مُّكَرَّمَةٖ
Open ayah 80:13(Iri) mu nyandiko zirinzwe mu cyubahiro (Lawuhul Mahfudh),
مَّرۡفُوعَةٖ مُّطَهَّرَةِۭ
Open ayah 80:14Zubahitse kandi zejejwe,
بِأَيۡدِي سَفَرَةٖ
Open ayah 80:15Ziri mu maboko y’abanditsi (abamalayika bajyana ubutumwa ku bantu),
كِرَامِۭ بَرَرَةٖ
Open ayah 80:16B’abanyacyubahiro kandi b’inyangamugayo.
قُتِلَ ٱلۡإِنسَٰنُ مَآ أَكۡفَرَهُۥ
Open ayah 80:17Umuntu (w’umuhakanyi) navumwe! Mbega ukuntu ari umuhakanyi (w’indashima)!
مِنۡ أَيِّ شَيۡءٍ خَلَقَهُۥ
Open ayah 80:18Ese (Allah) yamuremye mu ki?
مِن نُّطۡفَةٍ خَلَقَهُۥ فَقَدَّرَهُۥ
Open ayah 80:19Yamuremye mu ntanga, arangije amugenera uko azabaho,
ثُمَّ ٱلسَّبِيلَ يَسَّرَهُۥ
Open ayah 80:20Nuko amworohereza inzira (y’imibereho ye).
ثُمَّ أَمَاتَهُۥ فَأَقۡبَرَهُۥ
Open ayah 80:21Nyuma amugenera urupfu no gushyingurwa,
ثُمَّ إِذَا شَآءَ أَنشَرَهُۥ
Open ayah 80:22Kandi igihe azabishakira azamuzura.
كَلَّا لَمَّا يَقۡضِ مَآ أَمَرَهُۥ
Open ayah 80:23Oya! Nyamara (umuntu) ntarakora ibyo yamutegetse.
فَلۡيَنظُرِ ٱلۡإِنسَٰنُ إِلَىٰ طَعَامِهِۦٓ
Open ayah 80:24Ngaho umuntu niyitegereze amafunguro ye;
أَنَّا صَبَبۡنَا ٱلۡمَآءَ صَبّٗا
Open ayah 80:25Uko tumanura amazi (mu kirere) yisuka ari menshi,
ثُمَّ شَقَقۡنَا ٱلۡأَرۡضَ شَقّٗا
Open ayah 80:26Nuko tugasatura ubutaka uko bikwiye (kugira ngo amazi abashe kubwinjiramo n’imbuto zimere),
فَأَنۢبَتۡنَا فِيهَا حَبّٗا
Open ayah 80:27Maze tukabumezamo impeke,
وَعِنَبٗا وَقَضۡبٗا
Open ayah 80:28N’imizabibu n’imboga,
وَزَيۡتُونٗا وَنَخۡلٗا
Open ayah 80:29N’imizeti n’imitende,
وَحَدَآئِقَ غُلۡبٗا
Open ayah 80:30N’imirima igizwe n’ibiti by’inzitane,
وَفَٰكِهَةٗ وَأَبّٗا
Open ayah 80:31N’imbuto n’ubwatsi,
مَّتَٰعٗا لَّكُمۡ وَلِأَنۡعَٰمِكُمۡ
Open ayah 80:32Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu.
فَإِذَا جَآءَتِ ٱلصَّآخَّةُ
Open ayah 80:33Ariko ubwo urusaku ruziba amatwi (impanda y’imperuka) ruzaza,
يَوۡمَ يَفِرُّ ٱلۡمَرۡءُ مِنۡ أَخِيهِ
Open ayah 80:34Uwo munsi umuntu azahunga umuvandimwe we,
وَأُمِّهِۦ وَأَبِيهِ
Open ayah 80:35(Ahunge) nyina na se,
وَصَٰحِبَتِهِۦ وَبَنِيهِ
Open ayah 80:36N’umugore we n’abana be,
لِكُلِّ ٱمۡرِيٕٖ مِّنۡهُمۡ يَوۡمَئِذٖ شَأۡنٞ يُغۡنِيهِ
Open ayah 80:37Kuri uwo munsi, buri muntu azaba afite ibimuhangayikishije (bituma atita ku bandi).
وُجُوهٞ يَوۡمَئِذٖ مُّسۡفِرَةٞ
Open ayah 80:38Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba bwererana,
ضَاحِكَةٞ مُّسۡتَبۡشِرَةٞ
Open ayah 80:39Bamwenyura, bishimiye inkuru nziza bahawe (y’Ijuru).
وَوُجُوهٞ يَوۡمَئِذٍ عَلَيۡهَا غَبَرَةٞ
Open ayah 80:40Naho uburanga (bw’abahakanyi) kuri uwo munsi buzaba bwuzuye umukungugu,
تَرۡهَقُهَا قَتَرَةٌ
Open ayah 80:41Bwarenzwe n’umwijima.
أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡكَفَرَةُ ٱلۡفَجَرَةُ
Open ayah 80:42Abo ni bo bahakanyi b’inkozi z’ibibi.