المرسلات
Al-Mursalaat
Translation: Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association · Open the surah
بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
وَٱلۡمُرۡسَلَٰتِ عُرۡفٗا
Open ayah 77:1Ndahiye imiyaga yoherezwa ikurikiranye,
فَٱلۡعَٰصِفَٰتِ عَصۡفٗا
Open ayah 77:2N’imiyaga y’inkubi,
وَٱلنَّٰشِرَٰتِ نَشۡرٗا
Open ayah 77:3N’imiyaga ikwirakwiza ibicu n’imvura,
فَٱلۡفَٰرِقَٰتِ فَرۡقٗا
Open ayah 77:4N’(imirongo ya Qur’an) itandukanya ukuri n’ikinyoma,
فَٱلۡمُلۡقِيَٰتِ ذِكۡرًا
Open ayah 77:5N’abamalayika bazanira amahishurirwa (intumwa za Allah),
عُذۡرًا أَوۡ نُذۡرًا
Open ayah 77:6Kugira ngo avaneho urwitwazo cyangwa kugira ngo aburire.
إِنَّمَا تُوعَدُونَ لَوَٰقِعٞ
Open ayah 77:7Mu by’ukuri ibyo musezeranywa bizasohora.
فَإِذَا ٱلنُّجُومُ طُمِسَتۡ
Open ayah 77:8Igihe inyenyeri zizakurwaho (urumuri rwazo rukazima),
وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ فُرِجَتۡ
Open ayah 77:9N’igihe ikirere kizasandazwa,
وَإِذَا ٱلۡجِبَالُ نُسِفَتۡ
Open ayah 77:10N’igihe imisozi izariturwa igatumuka nk’ivumbi,
وَإِذَا ٱلرُّسُلُ أُقِّتَتۡ
Open ayah 77:11N’igihe intumwa zizakoranyirizwa hamwe ku gihe cyagenwe (kugira ngo zitange ubuhamya ku bo zatumweho),
لِأَيِّ يَوۡمٍ أُجِّلَتۡ
Open ayah 77:12Ni uwuhe munsi (ibyo byose) byarindirijwe?
لِيَوۡمِ ٱلۡفَصۡلِ
Open ayah 77:13Ni ku munsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa).
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِ
Open ayah 77:14Ni iki cyakumenyesha umunsi w’urubanza icyo uzaba uri cyo?
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Open ayah 77:15Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
أَلَمۡ نُهۡلِكِ ٱلۡأَوَّلِينَ
Open ayah 77:16Ese ntitworetse abo hambere?
ثُمَّ نُتۡبِعُهُمُ ٱلۡأٓخِرِينَ
Open ayah 77:17Nuko tukabakurikiza abo hanyuma?
كَذَٰلِكَ نَفۡعَلُ بِٱلۡمُجۡرِمِينَ
Open ayah 77:18Uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi,
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Open ayah 77:19Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
أَلَمۡ نَخۡلُقكُّم مِّن مَّآءٖ مَّهِينٖ
Open ayah 77:20Ese ntitwabaremye mu mazi aciriritse?
فَجَعَلۡنَٰهُ فِي قَرَارٖ مَّكِينٍ
Open ayah 77:21Nuko tukayashyira mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi),
إِلَىٰ قَدَرٖ مَّعۡلُومٖ
Open ayah 77:22Kugeza igihe kizwi.
فَقَدَرۡنَا فَنِعۡمَ ٱلۡقَٰدِرُونَ
Open ayah 77:23Nuko tukagena (imikurire y’umwana n’ivuka rye) kandi ni twe duhebuje mu kugena.
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Open ayah 77:24Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
أَلَمۡ نَجۡعَلِ ٱلۡأَرۡضَ كِفَاتًا
Open ayah 77:25Ese isi ntitwayigize ihuriro,
أَحۡيَآءٗ وَأَمۡوَٰتٗا
Open ayah 77:26Ry’abazima (bayituyeho) n’abapfuye (bayishyinguwemo)?
وَجَعَلۡنَا فِيهَا رَوَٰسِيَ شَٰمِخَٰتٖ وَأَسۡقَيۡنَٰكُم مَّآءٗ فُرَاتٗا
Open ayah 77:27Hanyuma tukanayishyiramo imisozi miremire, ndetse tukabaha n’amazi y’urubogobogo?
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Open ayah 77:28Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
ٱنطَلِقُوٓاْ إِلَىٰ مَا كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ
Open ayah 77:29(Abahakanyi bazabwirwa bati) “Ngaho nimujye aho mwajyaga muhinyura (mu muriro wa Jahanamu)!”
ٱنطَلِقُوٓاْ إِلَىٰ ظِلّٖ ذِي ثَلَٰثِ شُعَبٖ
Open ayah 77:30“Ngaho nimujye mu gicucu (cy’umwotsi wa Jahanamu) kigabanyijemo amashami atatu”,
لَّا ظَلِيلٖ وَلَا يُغۡنِي مِنَ ٱللَّهَبِ
Open ayah 77:31“Nta bwugamo gitanga ndetse nta n’ubwo kirinda ikibatsi cy’umuriro”,
إِنَّهَا تَرۡمِي بِشَرَرٖ كَٱلۡقَصۡرِ
Open ayah 77:32Mu by’ukuri (uwo muriro) utera ibishashi bingana n’inyubako nini,
كَأَنَّهُۥ جِمَٰلَتٞ صُفۡرٞ
Open ayah 77:33(Ibyo bishashi) bimeze nk’ingamiya z’amagaju.
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Open ayah 77:34Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
هَٰذَا يَوۡمُ لَا يَنطِقُونَ
Open ayah 77:35Kuri uwo munsi, nta cyo bazaba bashobora kuvuga.
وَلَا يُؤۡذَنُ لَهُمۡ فَيَعۡتَذِرُونَ
Open ayah 77:36Nta n’uburenganzira bazahabwa bwo kugira urwitwazo batanga.
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Open ayah 77:37Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
هَٰذَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِۖ جَمَعۡنَٰكُمۡ وَٱلۡأَوَّلِينَ
Open ayah 77:38Uwo uzaba ari umunsi w’urubanza, ubwo (mwe) n’abo hambere, tuzaba twabakoranyirije hamwe.
فَإِن كَانَ لَكُمۡ كَيۡدٞ فَكِيدُونِ
Open ayah 77:39Niba hari amayeri mufite (yo guhunga ibihano byanjye), ngaho nimuyankorere.
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Open ayah 77:40Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي ظِلَٰلٖ وَعُيُونٖ
Open ayah 77:41Mu by’ukuri abagandukira (Allah), (ku munsi w’imperuka) bazaba bari hagati y’ibicucu (by’ibiti byo mu ijuru) ndetse n’amasoko (atemba),
وَفَوَٰكِهَ مِمَّا يَشۡتَهُونَ
Open ayah 77:42(Bazaba bahabwamo) n’imbuto (z’amoko anyuranye) bazajya bifuza;
كُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ هَنِيٓـَٔۢا بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Open ayah 77:43(Bazabwirwa bati) “Nimurye, munywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwajyaga mukora.”
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Open ayah 77:44Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Open ayah 77:45Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
كُلُواْ وَتَمَتَّعُواْ قَلِيلًا إِنَّكُم مُّجۡرِمُونَ
Open ayah 77:46(Yemwe bahakanyi) “Nimurye munishimishe by’igihe gito (mu buzima bwo ku isi), kuko rwose muri inkozi z’ibibi.”
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Open ayah 77:47Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱرۡكَعُواْ لَا يَرۡكَعُونَ
Open ayah 77:48N’iyo babwiwe bati “Nimwuname (musali)!” Ntabwo bunama (ngo basali).
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Open ayah 77:49Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
فَبِأَيِّ حَدِيثِۭ بَعۡدَهُۥ يُؤۡمِنُونَ
Open ayah 77:50None se nyuma y’iyi (Qur’an) ni ayahe magambo yandi bazemera?