الحاقة
Al-Haaqqa
Translation: Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association · Open the surah
بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
ٱلۡحَآقَّةُ
Open ayah 69:1Ukuri kudakumirwa (umunsi w’izuka).
مَا ٱلۡحَآقَّةُ
Open ayah 69:2Ukuri kudakumirwa ni iki?
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا ٱلۡحَآقَّةُ
Open ayah 69:3Ni iki kizakubwira ukuri kudakumirwa?
كَذَّبَتۡ ثَمُودُ وَعَادُۢ بِٱلۡقَارِعَةِ
Open ayah 69:4Aba Thamudu n’aba Adi bahinyuye umunsi w’imperuka.
فَأَمَّا ثَمُودُ فَأُهۡلِكُواْ بِٱلطَّاغِيَةِ
Open ayah 69:5Aba Thamudu borekeshejwe urusaku ndengakamere.
وَأَمَّا عَادٞ فَأُهۡلِكُواْ بِرِيحٖ صَرۡصَرٍ عَاتِيَةٖ
Open ayah 69:6Naho aba Adi borekeshwa umuyaga uvuza ubuhuha, usenya.
سَخَّرَهَا عَلَيۡهِمۡ سَبۡعَ لَيَالٖ وَثَمَٰنِيَةَ أَيَّامٍ حُسُومٗاۖ فَتَرَى ٱلۡقَوۡمَ فِيهَا صَرۡعَىٰ كَأَنَّهُمۡ أَعۡجَازُ نَخۡلٍ خَاوِيَةٖ
Open ayah 69:7(Allah) yawubateje mu gihe cy’amajoro arindwi n’amanywa umunani bikurikiranye. Wabonaga abantu ari imirambo irambaraye imeze nk’ingiga z’ibiti by’imitende (byaranduwe) birangaye (birimo ubusa mo imbere).
فَهَلۡ تَرَىٰ لَهُم مِّنۢ بَاقِيَةٖ
Open ayah 69:8Ese urabona hari n’umwe wasigaye muri bo?
وَجَآءَ فِرۡعَوۡنُ وَمَن قَبۡلَهُۥ وَٱلۡمُؤۡتَفِكَٰتُ بِٱلۡخَاطِئَةِ
Open ayah 69:9Farawo n’ababayeho mbere ye ndetse n’abo mu midugudu yabirinduwe (abantu ba Loti) bakoze ibyaha,
فَعَصَوۡاْ رَسُولَ رَبِّهِمۡ فَأَخَذَهُمۡ أَخۡذَةٗ رَّابِيَةً
Open ayah 69:10Nuko bigomeka ku Ntumwa ya Nyagasani wabo, maze (Allah) abahanisha ibihano bikaze.
إِنَّا لَمَّا طَغَا ٱلۡمَآءُ حَمَلۡنَٰكُمۡ فِي ٱلۡجَارِيَةِ
Open ayah 69:11Mu by’ukuri ubwo amazi yarengaga inkombe (mu gihe cy’umwuzure wo ku bwa Nuhu, abamwemeye) twabatwaye mu bwato.
لِنَجۡعَلَهَا لَكُمۡ تَذۡكِرَةٗ وَتَعِيَهَآ أُذُنٞ وَٰعِيَةٞ
Open ayah 69:12Kugira ngo tubigire urwibutso kuri mwe ndetse n’amatwi yumva abizirikane.
فَإِذَا نُفِخَ فِي ٱلصُّورِ نَفۡخَةٞ وَٰحِدَةٞ
Open ayah 69:13Ubwo impanda izavuzwa inshuro imwe (ya mbere).
وَحُمِلَتِ ٱلۡأَرۡضُ وَٱلۡجِبَالُ فَدُكَّتَا دَكَّةٗ وَٰحِدَةٗ
Open ayah 69:14Isi n’imisozi bigaterurwa, bigahondwa inshuro imwe.
فَيَوۡمَئِذٖ وَقَعَتِ ٱلۡوَاقِعَةُ
Open ayah 69:15Kuri uwo munsi, imperuka izaba igeze.
وَٱنشَقَّتِ ٱلسَّمَآءُ فَهِيَ يَوۡمَئِذٖ وَاهِيَةٞ
Open ayah 69:16N’ikirere kizasatagurika, maze uwo munsi kibe cyoroshye (ku buryo cyakwiyasagura).
وَٱلۡمَلَكُ عَلَىٰٓ أَرۡجَآئِهَاۚ وَيَحۡمِلُ عَرۡشَ رَبِّكَ فَوۡقَهُمۡ يَوۡمَئِذٖ ثَمَٰنِيَةٞ
Open ayah 69:17N’abamalayika bazaba bakizengurutse (ikirere) impande zacyo. Kandi kuri uwo munsi abamalayika umunani biyongera kuri abo bazaba bateruye Ar’shi[1] ya Nyagasani wawe.
- Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Surat ul A’araf, Aya ya 54
يَوۡمَئِذٖ تُعۡرَضُونَ لَا تَخۡفَىٰ مِنكُمۡ خَافِيَةٞ
Open ayah 69:18Uwo munsi muzahagarikwa (imbere ya Allah). Nta kintu na kimwe cyanyu kizayoberana.
فَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِيَمِينِهِۦ فَيَقُولُ هَآؤُمُ ٱقۡرَءُواْ كِتَٰبِيَهۡ
Open ayah 69:19Bityo, uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’iburyo, azavuga (aratira abandi) agira ati “Nimuze musome igitabo cyanjye.”
إِنِّي ظَنَنتُ أَنِّي مُلَٰقٍ حِسَابِيَهۡ
Open ayah 69:20Rwose njye nari nzi neza ko nzahura n’ibarura ryanjye nk’iri (kubera ibikorwa byiza nakoze).
فَهُوَ فِي عِيشَةٖ رَّاضِيَةٖ
Open ayah 69:21Azaba mu buzima bw’umunezero,
فِي جَنَّةٍ عَالِيَةٖ
Open ayah 69:22Mu busitani buhebuje,
قُطُوفُهَا دَانِيَةٞ
Open ayah 69:23Imbuto zabwo zizaba ziri bugufi (yabo).
كُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ هَنِيٓـَٔۢا بِمَآ أَسۡلَفۡتُمۡ فِي ٱلۡأَيَّامِ ٱلۡخَالِيَةِ
Open ayah 69:24(Bazabwirwa bati) “Nimurye munanywe kandi muryoherwe, ibyo ni ukubera ibyo mwakoze mu minsi yahise (mukiri ku isi).”
وَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِشِمَالِهِۦ فَيَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي لَمۡ أُوتَ كِتَٰبِيَهۡ
Open ayah 69:25Naho uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’ibumoso, azavuga (yicuza n’agahinda kenshi) ati “iyaba ntari mpawe iki gitabo cyanjye!”,
وَلَمۡ أَدۡرِ مَا حِسَابِيَهۡ
Open ayah 69:26Sinamenye iby’ibarura ryanjye!
يَٰلَيۡتَهَا كَانَتِ ٱلۡقَاضِيَةَ
Open ayah 69:27Iyaba urupfu (rwanjye napfuye mva ku isi) rwari rwo rwa burundu.
مَآ أَغۡنَىٰ عَنِّي مَالِيَهۡۜ
Open ayah 69:28Umutungo wanjye nta cyo wamariye!
هَلَكَ عَنِّي سُلۡطَٰنِيَهۡ
Open ayah 69:29N’ubutware bwanjye bwabaye imfabusa (bwancitse).
خُذُوهُ فَغُلُّوهُ
Open ayah 69:30(Abarinzi b’umuriro bazabwirwa bati) “Mumufate mumubohe,
ثُمَّ ٱلۡجَحِيمَ صَلُّوهُ
Open ayah 69:31Maze mumutwikire mu muriro,
ثُمَّ فِي سِلۡسِلَةٖ ذَرۡعُهَا سَبۡعُونَ ذِرَاعٗا فَٱسۡلُكُوهُ
Open ayah 69:32Nyuma mumuboheshe umunyururu ufite uburebure bwa Dhira’a[1] mirongo irindwi.
- Dhira’a ni bumwe mu buryo bwa kera bwifashishwaga mu gupima uburebure bw’ikintu. Dhira’a imwe ingana na santimetero hafi mirongo irindwi n’eshanu (75 cm).
إِنَّهُۥ كَانَ لَا يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ ٱلۡعَظِيمِ
Open ayah 69:33Mu by’ukuri ntiyemeraga Allah w’ikirenga.
وَلَا يَحُضُّ عَلَىٰ طَعَامِ ٱلۡمِسۡكِينِ
Open ayah 69:34Nta n’ubwo yajyaga ashishikariza (abantu) kugaburira abakene.
فَلَيۡسَ لَهُ ٱلۡيَوۡمَ هَٰهُنَا حَمِيمٞ
Open ayah 69:35None hano uyu munsi nta nshuti ari bugire (yamuvuganira cyangwa ngo imurinde ibihano)
وَلَا طَعَامٌ إِلَّا مِنۡ غِسۡلِينٖ
Open ayah 69:36Nta n’ibyo kurya (ari buhabwe) uretse amashyira (y’abantu bo mu muriro),
لَّا يَأۡكُلُهُۥٓ إِلَّا ٱلۡخَٰطِـُٔونَ
Open ayah 69:37Nta bandi (bahabwa) ibyo biribwa uretse abanyabyaha.”
فَلَآ أُقۡسِمُ بِمَا تُبۡصِرُونَ
Open ayah 69:38Rwose ndahiye ibyo mureba,
وَمَا لَا تُبۡصِرُونَ
Open ayah 69:39N’ibyo mutareba.
إِنَّهُۥ لَقَوۡلُ رَسُولٖ كَرِيمٖ
Open ayah 69:40Mu by’ukuri iyi (Qur’an) ni ijambo (rya Allah risomwa) n’Intumwa yubahitse (Muhamadi).
وَمَا هُوَ بِقَوۡلِ شَاعِرٖۚ قَلِيلٗا مَّا تُؤۡمِنُونَ
Open ayah 69:41Ntabwo ari imvugo y’umusizi. Dore ko mwemera gake!
وَلَا بِقَوۡلِ كَاهِنٖۚ قَلِيلٗا مَّا تَذَكَّرُونَ
Open ayah 69:42Nta n’ubwo ari imvugo y’umupfumu. Ariko mwibuka gake!
تَنزِيلٞ مِّن رَّبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Open ayah 69:43(Ahubwo ni igitabo) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa.
وَلَوۡ تَقَوَّلَ عَلَيۡنَا بَعۡضَ ٱلۡأَقَاوِيلِ
Open ayah 69:44N’iyo (Muhamadi) aza kugira ibyo aduhimbira (tutavuze),
لَأَخَذۡنَا مِنۡهُ بِٱلۡيَمِينِ
Open ayah 69:45Twari kumufatisha imbaraga n’ukuboko kw’iburyo.
ثُمَّ لَقَطَعۡنَا مِنۡهُ ٱلۡوَتِينَ
Open ayah 69:46Maze tukamuca umutsi w’umujyana w’ibanze (uvana amaraso mu mutima uyohereza hose mu mubiri).
فَمَا مِنكُم مِّنۡ أَحَدٍ عَنۡهُ حَٰجِزِينَ
Open ayah 69:47Nta n’umwe muri mwe wari kugira icyo amumarira (ngo amutabare).
وَإِنَّهُۥ لَتَذۡكِرَةٞ لِّلۡمُتَّقِينَ
Open ayah 69:48Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni urwibutso ku bagandukira Allah.
وَإِنَّا لَنَعۡلَمُ أَنَّ مِنكُم مُّكَذِّبِينَ
Open ayah 69:49Rwose tuzi neza ko muri mwe hari abahinyura (iyi Qur’an).
وَإِنَّهُۥ لَحَسۡرَةٌ عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ
Open ayah 69:50Kandi rwose (ku munsi w’imperuka, Qur’an) izaba amakuba ku bahakanyi.
وَإِنَّهُۥ لَحَقُّ ٱلۡيَقِينِ
Open ayah 69:51Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni ukuri kudashidikanywaho.
فَسَبِّحۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلۡعَظِيمِ
Open ayah 69:52Bityo, tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.