الأعلى
Al-A'laa
Translation: Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association · Open the surah
بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
سَبِّحِ ٱسۡمَ رَبِّكَ ٱلۡأَعۡلَى
Open ayah 87:1Singiza izina rya Nyagasani wawe, Uwikirenga,
ٱلَّذِي خَلَقَ فَسَوَّىٰ
Open ayah 87:2We waremye akanatunganya (buri kintu),
وَٱلَّذِي قَدَّرَ فَهَدَىٰ
Open ayah 87:3Akanakigenera (gahunda yacyo yose), hanyuma akayikiyoboramo,
وَٱلَّذِيٓ أَخۡرَجَ ٱلۡمَرۡعَىٰ
Open ayah 87:4Ni na We umeza ubwatsi mu nzuri,
فَجَعَلَهُۥ غُثَآءً أَحۡوَىٰ
Open ayah 87:5Hanyuma akabwumisha bugahindura ibara.
سَنُقۡرِئُكَ فَلَا تَنسَىٰٓ
Open ayah 87:6Rwose (yewe Muhamadi) tuzakwigisha (gusoma Qur’an), bityo ntuzayibagirwa,
إِلَّا مَا شَآءَ ٱللَّهُۚ إِنَّهُۥ يَعۡلَمُ ٱلۡجَهۡرَ وَمَا يَخۡفَىٰ
Open ayah 87:7Keretse ibyo Allah azashaka (ko wibagirwa). Mu by’ukuri azi ibigaragara n’ibitagaragara.
وَنُيَسِّرُكَ لِلۡيُسۡرَىٰ
Open ayah 87:8Tuzanakorohereza inzira yo gukora ibyiza.
فَذَكِّرۡ إِن نَّفَعَتِ ٱلذِّكۡرَىٰ
Open ayah 87:9Bityo, ibutsa (abantu) igihe urwibutso rwabagirira akamaro,
سَيَذَّكَّرُ مَن يَخۡشَىٰ
Open ayah 87:10Mu by’ukuri hazibuka wa wundi utinya (Allah),
وَيَتَجَنَّبُهَا ٱلۡأَشۡقَى
Open ayah 87:11Ariko inkozi y’ibibi izarugendera kure (urwibutso),
ٱلَّذِي يَصۡلَى ٱلنَّارَ ٱلۡكُبۡرَىٰ
Open ayah 87:12(Uwo) ni we uzajya mu muriro uhambaye (akawuhiramo),
ثُمَّ لَا يَمُوتُ فِيهَا وَلَا يَحۡيَىٰ
Open ayah 87:13Aho atazapfa (ngo aruhuke) cyangwa ngo agiriremo ubuzima (bwiza).
قَدۡ أَفۡلَحَ مَن تَزَكَّىٰ
Open ayah 87:14Mu by’ukuri wa wundi wiyejeje (akirinda ibyaha) yamaze kubona intsinzi
وَذَكَرَ ٱسۡمَ رَبِّهِۦ فَصَلَّىٰ
Open ayah 87:15Akanasingiza izina rya Nyagasani we ndetse akanakora iswala.
بَلۡ تُؤۡثِرُونَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا
Open ayah 87:16Ariko mwe mwikundira ubuzima bwo kuri iyi si,
وَٱلۡأٓخِرَةُ خَيۡرٞ وَأَبۡقَىٰٓ
Open ayah 87:17Nyamara ubwo ku mperuka ari bwo bwiza kurushaho ndetse buzanahoraho.
إِنَّ هَٰذَا لَفِي ٱلصُّحُفِ ٱلۡأُولَىٰ
Open ayah 87:18Mu by’ukuri ibi (mubwirwa) biri mu byanditswe byo hambere,
صُحُفِ إِبۡرَٰهِيمَ وَمُوسَىٰ
Open ayah 87:19Inyandiko (zahishuriwe) Ibrahim na Musa.