الغاشية
Al-Ghaashiya
Translation: Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association · Open the surah
بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
هَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ٱلۡغَٰشِيَةِ
Open ayah 88:1Ese inkuru y’ikizatwikira (abantu ku munsi w’imperuka) yakugezeho?
وُجُوهٞ يَوۡمَئِذٍ خَٰشِعَةٌ
Open ayah 88:2Kuri uwo munsi, uburanga bwa bamwe buzaba busuzuguritse,
عَامِلَةٞ نَّاصِبَةٞ
Open ayah 88:3(Igihe bari ku isi) babaga bakora bashishikaye (basenga ibindi bitari Allah), (ariko ku mperuka) bazaba bananiwe (kandi bafite ikimwaro).
تَصۡلَىٰ نَارًا حَامِيَةٗ
Open ayah 88:4Bazajya mu muriro utwika (bawuhiremo);
تُسۡقَىٰ مِنۡ عَيۡنٍ ءَانِيَةٖ
Open ayah 88:5Kandi bazanyweshwa ku isoko (y’amazi) yatuye,
لَّيۡسَ لَهُمۡ طَعَامٌ إِلَّا مِن ضَرِيعٖ
Open ayah 88:6Nta byo kurya bazaba bafite uretse ibyatsi birura kandi bifite amahwa,
لَّا يُسۡمِنُ وَلَا يُغۡنِي مِن جُوعٖ
Open ayah 88:7(Ibyo byo kurya) ntibizigera bibabyibushya cyangwa ngo bibamare inzara.
وُجُوهٞ يَوۡمَئِذٖ نَّاعِمَةٞ
Open ayah 88:8Kuri uwo munsi kandi (ubundi) buranga buzaba bukeye;
لِّسَعۡيِهَا رَاضِيَةٞ
Open ayah 88:9Bwishimiye ibikorwa byabwo,
فِي جَنَّةٍ عَالِيَةٖ
Open ayah 88:10(Ba nyirabwo bazaba bari) mu Ijuru ry’ikirenga,
لَّا تَسۡمَعُ فِيهَا لَٰغِيَةٗ
Open ayah 88:11Aho batazumva amanjwe,
فِيهَا عَيۡنٞ جَارِيَةٞ
Open ayah 88:12Hazaba harimo isoko itemba,
فِيهَا سُرُرٞ مَّرۡفُوعَةٞ
Open ayah 88:13Hazaba harimo ibitanda byigiye hejuru,
وَأَكۡوَابٞ مَّوۡضُوعَةٞ
Open ayah 88:14N’ibikombe biteguwe (neza),
وَنَمَارِقُ مَصۡفُوفَةٞ
Open ayah 88:15N’imisego itondetse ku mirongo (neza),
وَزَرَابِيُّ مَبۡثُوثَةٌ
Open ayah 88:16N’amatapi arambuye (biryoheye ijisho).
أَفَلَا يَنظُرُونَ إِلَى ٱلۡإِبِلِ كَيۡفَ خُلِقَتۡ
Open ayah 88:17Ese ntibitegereza uko ingamiya zaremwe?
وَإِلَى ٱلسَّمَآءِ كَيۡفَ رُفِعَتۡ
Open ayah 88:18N’uburyo ikirere cyahanitswe?
وَإِلَى ٱلۡجِبَالِ كَيۡفَ نُصِبَتۡ
Open ayah 88:19N’uburyo imisozi yashimangiwe (mu butaka)?
وَإِلَى ٱلۡأَرۡضِ كَيۡفَ سُطِحَتۡ
Open ayah 88:20N’uburyo isi yarambuwe?
فَذَكِّرۡ إِنَّمَآ أَنتَ مُذَكِّرٞ
Open ayah 88:21Bityo, (yewe Muhamadi) bibutse kuko mu by’ukuri wowe uri uwibutsa,
لَّسۡتَ عَلَيۡهِم بِمُصَيۡطِرٍ
Open ayah 88:22Ntukabashyireho igitugu.
إِلَّا مَن تَوَلَّىٰ وَكَفَرَ
Open ayah 88:23Ariko utera umugongo (urwibutso) akanahakana,
فَيُعَذِّبُهُ ٱللَّهُ ٱلۡعَذَابَ ٱلۡأَكۡبَرَ
Open ayah 88:24Allah azamuhanisha ibihano bihambaye.
إِنَّ إِلَيۡنَآ إِيَابَهُمۡ
Open ayah 88:25Mu by’ukuri iwacu ni ho garukiro ryabo,
ثُمَّ إِنَّ عَلَيۡنَا حِسَابَهُم
Open ayah 88:26Hanyuma mu by’ukuri ni twe tuzabakorera ibarura