الشمس
Ash-Shams
Translation: Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association · Open the surah
بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
وَٱلشَّمۡسِ وَضُحَىٰهَا
Open ayah 91:1Ndahiye izuba n’urumuri rwaryo,
وَٱلۡقَمَرِ إِذَا تَلَىٰهَا
Open ayah 91:2N’ukwezi igihe kurikurikiye,
وَٱلنَّهَارِ إِذَا جَلَّىٰهَا
Open ayah 91:3N’amanywa igihe agaragaje urumuri (rw’izuba),
وَٱلَّيۡلِ إِذَا يَغۡشَىٰهَا
Open ayah 91:4N’ijoro igihe riritwikiriye,
وَٱلسَّمَآءِ وَمَا بَنَىٰهَا
Open ayah 91:5N’ikirere ndetse n’Uwagihanze,
وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا طَحَىٰهَا
Open ayah 91:6N’isi n’Uwayirambuye,
وَنَفۡسٖ وَمَا سَوَّىٰهَا
Open ayah 91:7Na roho n’uwayitunganyije;
فَأَلۡهَمَهَا فُجُورَهَا وَتَقۡوَىٰهَا
Open ayah 91:8Hanyuma akayigaragariza ikibi n’icyiza,
قَدۡ أَفۡلَحَ مَن زَكَّىٰهَا
Open ayah 91:9Mu by’ukuri uweza roho ye (akubaha Allah kandi agakora ibikorwa byiza) yaratsinze,
وَقَدۡ خَابَ مَن دَسَّىٰهَا
Open ayah 91:10Kandi rwose uwatereranye roho ye ari mu gihombo,
كَذَّبَتۡ ثَمُودُ بِطَغۡوَىٰهَآ
Open ayah 91:11Abantu ba Thamudu bahinyuye (Intumwa yabo) kubera kwigomeka,
إِذِ ٱنۢبَعَثَ أَشۡقَىٰهَا
Open ayah 91:12Ubwo ubarusha ububi yahagurukanaga ibakwe (akajya kwica ingamiya y’imbyeyi),
فَقَالَ لَهُمۡ رَسُولُ ٱللَّهِ نَاقَةَ ٱللَّهِ وَسُقۡيَٰهَا
Open ayah 91:13Nuko Intumwa ya Allah (Swaleh) irababwira iti “Muramenye! Iyo ni ingamiya ya Allah (ntimuyigirire nabi), kandi ntimuyibuze gushoka!”
فَكَذَّبُوهُ فَعَقَرُوهَا فَدَمۡدَمَ عَلَيۡهِمۡ رَبُّهُم بِذَنۢبِهِمۡ فَسَوَّىٰهَا
Open ayah 91:14Ariko baramuhinyuye (ya ngamiya) barayica. Nuko Nyagasani wabo arabarimbura ku bw’icyaha cyabo, ndetse bose abarimbura mu buryo bureshya (baba abakuru n’abato, abakire n’abakene, ndetse n’abakomeye n’abaciriritse).
وَلَا يَخَافُ عُقۡبَٰهَا
Open ayah 91:15Kandi (Allah) ntatinya ingaruka zabyo.