العاديات
Al-Aadiyaat
Translation: Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association · Open the surah
بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
وَٱلۡعَٰدِيَٰتِ ضَبۡحٗا
Open ayah 100:1Ndahiye amafarasi yiruka cyane avuza imirindi,
فَٱلۡمُورِيَٰتِ قَدۡحٗا
Open ayah 100:2Akubita (ibinono) bigatarutsa ibishashi by’umuriro,
فَٱلۡمُغِيرَٰتِ صُبۡحٗا
Open ayah 100:3N’amafarasi agaba igitero mu rukerera,
فَأَثَرۡنَ بِهِۦ نَقۡعٗا
Open ayah 100:4Akanatumura umukungugu,
فَوَسَطۡنَ بِهِۦ جَمۡعًا
Open ayah 100:5Akinjira hagati mu ngabo z’umwanzi.
إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ لِرَبِّهِۦ لَكَنُودٞ
Open ayah 100:6Mu by’ukuri umuntu ni indashima kuri Nyagasani we,
وَإِنَّهُۥ عَلَىٰ ذَٰلِكَ لَشَهِيدٞ
Open ayah 100:7Kandi rwose ibyo yabibera umuhamya,
وَإِنَّهُۥ لِحُبِّ ٱلۡخَيۡرِ لَشَدِيدٌ
Open ayah 100:8Ndetse akunda imitungo bikabije.
۞أَفَلَا يَعۡلَمُ إِذَا بُعۡثِرَ مَا فِي ٱلۡقُبُورِ
Open ayah 100:9Ese ntazi ko hari igihe abari mu mva bazazurwa?
وَحُصِّلَ مَا فِي ٱلصُّدُورِ
Open ayah 100:10N’ibiri mu bituza (by’abantu) bigashyirwa ahagaragara?
إِنَّ رَبَّهُم بِهِمۡ يَوۡمَئِذٖ لَّخَبِيرُۢ
Open ayah 100:11Mu by’ukuri uwo munsi Nyagasani wabo azaba azi neza ibyabo.