القارعة
Al-Qaari'a
Translation: Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association · Open the surah
بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
ٱلۡقَارِعَةُ
Open ayah 101:1Ikizahonda (umunsi w’imperuka)!
مَا ٱلۡقَارِعَةُ
Open ayah 101:2Ikizahonda ni iki?
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا ٱلۡقَارِعَةُ
Open ayah 101:3Ni iki kizakumenyesha ikizahonda?
يَوۡمَ يَكُونُ ٱلنَّاسُ كَٱلۡفَرَاشِ ٱلۡمَبۡثُوثِ
Open ayah 101:4Ni umunsi (w’imperuka), ubwo abantu bazamera nk’ibinyugunyugu binyanyagiye,
وَتَكُونُ ٱلۡجِبَالُ كَٱلۡعِهۡنِ ٱلۡمَنفُوشِ
Open ayah 101:5N’imisozi ikamera nk’amoya (akemurwa ku matungo) atumuka
فَأَمَّا مَن ثَقُلَتۡ مَوَٰزِينُهُۥ
Open ayah 101:6Bityo, uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaremera (bikaruta ibibi),
فَهُوَ فِي عِيشَةٖ رَّاضِيَةٖ
Open ayah 101:7Azaba mu buzima bw’umunezero (Ijuru),
وَأَمَّا مَنۡ خَفَّتۡ مَوَٰزِينُهُۥ
Open ayah 101:8Ariko uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaba utaremereye (bikarutwa n’ibibi),
فَأُمُّهُۥ هَاوِيَةٞ
Open ayah 101:9Ubuturo bwe buzaba ari mu muriro witwa Hawiya.
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا هِيَهۡ
Open ayah 101:10Ni iki cyawukumenyesha (umuriro wa Hawiya)?
نَارٌ حَامِيَةُۢ
Open ayah 101:11Ni umuriro ugurumana bikabije!