الضحى
Ad-Dhuhaa
Translation: Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association · Open the surah
بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
وَٱلضُّحَىٰ
Open ayah 93:1Ndahiye agasusuruko,
وَٱلَّيۡلِ إِذَا سَجَىٰ
Open ayah 93:2N’ijoro igihe ryijimye,
مَا وَدَّعَكَ رَبُّكَ وَمَا قَلَىٰ
Open ayah 93:3(Yewe Muhamadi), Nyagasani wawe ntiyagutereranye kandi nta n’ubwo yakwanze.
وَلَلۡأٓخِرَةُ خَيۡرٞ لَّكَ مِنَ ٱلۡأُولَىٰ
Open ayah 93:4Kandi rwose ubuzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri wowe kurusha ububanza (ubw’isi).
وَلَسَوۡفَ يُعۡطِيكَ رَبُّكَ فَتَرۡضَىٰٓ
Open ayah 93:5Mu by’ukuri Nyagasani wawe azaguha kandi uzishima.
أَلَمۡ يَجِدۡكَ يَتِيمٗا فَـَٔاوَىٰ
Open ayah 93:6Ese ntiyagusanze uri imfubyi akaguha icumbi (abakwitaho)?
وَوَجَدَكَ ضَآلّٗا فَهَدَىٰ
Open ayah 93:7Akanagusanga udasobanukiwe (Qur’an n’amategeko yayo), nuko akakuyobora?
وَوَجَدَكَ عَآئِلٗا فَأَغۡنَىٰ
Open ayah 93:8Akaba yaranagusanze uri umukene maze akagukungahaza (akaguha kunyurwa)?
فَأَمَّا ٱلۡيَتِيمَ فَلَا تَقۡهَرۡ
Open ayah 93:9Bityo, ntugahutaze imfubyi,
وَأَمَّا ٱلسَّآئِلَ فَلَا تَنۡهَرۡ
Open ayah 93:10Ntukanakankamire uje asaba.
وَأَمَّا بِنِعۡمَةِ رَبِّكَ فَحَدِّثۡ
Open ayah 93:11Kandi ingabire za Nyagasani wawe (yaguhaye), ujye uzigaragaza (umushimira).