المسد
Al-Masad
Translation: Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association · Open the surah
بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
تَبَّتۡ يَدَآ أَبِي لَهَبٖ وَتَبَّ
Open ayah 111:1Amaboko yombi ya Abu Lahab[1] arakorama (kubera ko yayakoreshaga abangamira Intumwa y’Imana), ndetse na we ubwe azorame.
- Abu Lahab yari se wabo w’Intumwa Muhamadi, akaba yari umwe mu banzi bakomeye b’idini rya Isilamu, barwanyije bakanatoteza Intumwa Muhamadi.
مَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُ مَالُهُۥ وَمَا كَسَبَ
Open ayah 111:2Umutungo we n’urubyaro rwe nta cyo bizamumarira.
سَيَصۡلَىٰ نَارٗا ذَاتَ لَهَبٖ
Open ayah 111:3Azahira mu muriro ugurumana,
وَٱمۡرَأَتُهُۥ حَمَّالَةَ ٱلۡحَطَبِ
Open ayah 111:4Ndetse n’umugore we watwaraga ibiti (by’amahwa yajyaga atega mu nzira Intumwa y’Imana yanyuragamo).
فِي جِيدِهَا حَبۡلٞ مِّن مَّسَدِۭ
Open ayah 111:5Mu ijosi rye (uwo mugore) hazaba hari umurunga wo mu muriro.